Uko wahagera

Inkunga y'Amerika kuri Pakistan: Miliyari 1 na Miliyoni 600 z'Amadolari.


Sekreteri wa leta w'Amerika John Kerry na ministri w'intebe wa Pakistan Nawaz Sharif i Washington kw'italiki ya 20/11/2013
Sekreteri wa leta w'Amerika John Kerry na ministri w'intebe wa Pakistan Nawaz Sharif i Washington kw'italiki ya 20/11/2013
Sekreteri wa leta w’Amerika John Kerry yabonanye na ministri w’intebe wa Pakistan mu rugendo rw’iminsi ine agirira I Washington DC.

Taliki ya 23 y’ukwa cumi mu mwaka wa 2013, bwana Nawaz Sharif azabonana na perezida Barack Obama n’abagize kongre y’Amerika benshi.

Muri uru rugendo, Nawaz kandi azabona n’umwanya wo kumvikanisha ibibazo byatumye umubano w’Amerika na Pakistan uzamo agatotsi mu myaka mike ishize.

Ku cyumweru taliki ya 20 y’ukwa cumi umwaka wa 2013, bwana Kerry yavuze ko umubano w’Amerika na Pakistan ari ingirakamaro cyane kandi ko ugomb akwitabwaho.

Mu kugaragaza ko uwo mubano wavuguruwe, Amerika yemeye guha Pakistan inkunga ya gisilikari n’ubukungu igera kuri miliyari imwe na miliyoni 600 z'amadolari, yari yarahagaritswe igihe igitero cy’ingabo z’Amerika kishe Osama bin Laden wari wihishe muri Pakistan.
XS
SM
MD
LG