Uko wahagera

Arusha: Urukiko Rwagize Umwere Jenerali Ndindiliyimana


Ubutabera buhamye
Ubutabera buhamye
Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, TPIR, mu rwego rwa nyuma rw’ubujurire, taliki ya 11 y'ukwa 2 mu 2014, rwagize umwere General-Major Augustin Ndindiliyimana, wahoze ari umugaba wa Gendarmerie y’u Rwanda, na Major Francois-Xavier Nzuwonemeye, wayoboraga umutwe w’imbanzirizakubanza, bataillon de reconnaissance, w’ingabo z’u Rwanda imbere ya 1994.

General-Major Ndindiliyimana na Major Nzuwonemeye baburanishwaga mu rubanza rumwe rw’abasilikari bakuru rwa kabili, rwitwaga Militaires-2. Urwo rubanza rwarimo kandi na General-Major Augustin Bizimungu, wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, na Capitaine Innocent Sagahutu, wari wungirije Major Nzuwonemeye.

Mu kwezi kwa gatanu mu 2011, General Ndindiliyimana yakatiwe mu rwego rwa mbere igifungo cy’imyaka 11, cyanganaga n’igihe yari amaze muri gereza by’agateganyo. Urukiko rwari rwamuhamije bimwe mu byaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara, ariko rwongeraho inyoroshyabyaha by’uko nta butegetsi nyakuri yari afite, kuko gendarmerie ye yari yaragiye mu maboko y’umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu, intambara ikimara kubura, ku italiki ya 6 y’ukwezi kwa kane mu 1994.


Mu rwego rw’ubujurire, ari narwo rwa nyuma, urukiko rwavuze ko kuba General Ndindiliyimana atari afite ubutegetsi nyabwo muri Gendarmerie mu 1994 ubwabyo ari byo bimugira umwere. Bityo, ruca iteka ko General Ndindiliyimana nta cyaha afite.

Major Nzuwonemeye, mu rwego rwa mbere, yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 20, urukiko rumaze kumuhamya ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara. By’umwihariko, yari yahamwe n’ibyaha byo kugira uruhare bwite mu iyicwa rya madame Uwilingiyimana Agatha, wari ministri w’intebe, n’abasilikari 10 b’Ababiligi ba MINUAR bari bashinzwe kumurinda. Uyu munsi, urukiko rw’ubujurire rwavuze ko nta bimenyetso simusiga umushinjacyaha yarweretse bihamya ibyaha Major Nzuwonemeye, maze rumugira umwere gutyo.

Naho Capitaine Innocent Sagahutu, Urukiko rw’ubujirire rwamugabanirije igifungo cy’imyaka 20 yari yarakatiwe mu rwego rwa mbere, rugishyira ku myaka 15 yo gufungwa. Rwavuze ko atigeze atanga amategeko yo kwica bariya basilikari b’Ababiligi 10, nk’uko urukiko rwari rwabimuhamije mu rwego rwa mbere, ariko ruvuga ko yashishikaje ababishe, abatera n’inkunga.

Ku birebana na General Augustin Bizimungu, ari nawe wari ku isonga muri uru rubanza, yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 mu rwego rwa mbere. Ku italiki ya 11 y'ukwa kabiri mu 2014, urukiko rw’ubujurire rwavuze ko ruzatanga icyemezo cyarwo mu minsi iri imbere. Ntirwatanze italili. Rwatangaje ko rwatandukanije urubanza rwe n’urw’abandi baregwaga hamwe nawe. Ariko nta bisobanuro rwabitanzeho.

Uru rubanza Militaires-2 ni urwa kabiri rureba abasilikari bakuru b’ingabo z’u Rwanda mbere ya 1994. Urwa mbere rwari rwariswe Militaires-1, rwaregwagamo abasilikali bane. Bose barangije gukatirwa mu rwego rw’ubujurire ari narwo rwa nyuma.

Colonel Theoneste Bagosora, wari umuyobozi w’imirimo mu biro bya ministri w’ingabo z’igihugu, na Major Aloys Ntabakuze, wategekaga umutwe w’abasilikari bamanukira mu mitaka, bombi bakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 35. Lieutenant-Colonel Anatole Nsengiyumva, wari umukuru w’ingabo mu karere ka gisilikari ka Gisenyi, yakatiwe gufungwa imyaka 15. Naho uwa kane, General de Brigade Gratien Kabiligi, wari umuyobozi w’ibikorwa bya gisilikari byose by’ingabo z’igihugu, yagizwe umwere.

Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rushigaje izindi manza zigera kuri 15 mu bujurire mbere y’uko rufunga imiryango burundu mu mpera z’umwaka wa 2014.
XS
SM
MD
LG