Uko wahagera

Abafite Ubumuga 19 Bishwe mu Buyapani


Abantu 19 bafite ubumuga bishwe batewe ibyuma n’umugabo wateye ikigo batuyemo aciye mu idirishya maze atangira kwica umwe umwe, hanze gato y’umurwa mukuru w’Ubuyapani, Tokyo.

Ubwo bwicanyi bubaye ubwambere buhitanye abantu benshi nyuma y’intambara ya kabili y’isi mu Buyapani.

Abayobozi b’umujyi wa Sagamihara, uri mu bilometeri 50 uvuye Tokyo bavuze ko Satoshi Uematsu w’imyaka 26, yinjiye muri icyo kigo nyuma yo kumena idirishya riri mu igorofa ry’ambere ry’icyo kigo mu rukerera rwo kuwa kabili.

Uyu mugabo nyuma yaje kwishikiriza inzego z’umutekano avuga ko ibyo yabikoze yabitewe n’umujinya w’uko yirukanywe mu kazi muri icyo kigo aho yitaga ku bafite ubumuga.

Si kenshi abantu bicwa mu kivunge mu Buyapani kubera amategeko akaze ajyanye n’igurishwa ry’intwaro. Ubwicanyi bwinshi muri icyo gihugu bukunze gukoresha ibyuma.

Mu mwaka wa 2001, abanyeshuli umunani bishwe batewe ibyuma mu mujyi wa Osaka abandon barindwi na none bicwa batewe ibyuma mu mujyi wa Tokyo mu mwaka wa 2008

XS
SM
MD
LG