Uko wahagera

Ibihano Biremereye Byakatiwe Abanyamakuru b’Umurabyo


Ibihano Biremereye Byakatiwe Abanyamakuru b’Umurabyo
Ibihano Biremereye Byakatiwe Abanyamakuru b’Umurabyo

Imyaka 17 y’igifungo yakatiwe umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umurabyo, n’imyaka 7 y’igifungo ku mwanditsi mukuru yamaganywe n’imiryango mpuzamahanga,

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa Muntu n’ubw’Itangazamakuru iramagana ibihano biremereye byakatiwe abanyamakuru b’Umurabyo. Imyaka y’igifungo 17 k’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umurabyo, Nkusi Uwimana Agnes, n’imyaka 7 y’igifungo ku mwanditsi mukuru Mukakibibi Saidat, yamaganywe n’imiryango mpuzamahanga itandukanye irimo CPJ na Amnesty International. Iyo miryango ivuga ko ibihano byahawe bariya banyamakuru bigaragagaza uburyo amategeko y’u Rwanda akoreshwa gucecekesha Abanyamakuru.

Rimwe muri ayo mategeko iyo miryango inenga, n’uburyo akoreshwa nk’iterabwoba ku banyamakuru. Yanabaye intandaro yo guhabwa ibihano biremereye kw’aba banyamakuru, n’irihana ingengabitekerezo ya jenoside. Iyo miryango mpuzamahanga isanga nta mpamvu n’imwe ifatika yari gutuma abo banyamakuru bahabwa ibihano biremereye kariya kageni.Ni ubwa mbere inkiko zo mu Rwanda zikatira abanyamakuru ibihano by’igifungo biremereye.

Abanyamakuru Mukakibi Saidat na Nkusi Uwimana Agnes basanzwe bafungiye muri gereza nkuru ya Kigali, guhera mu kwezi kwa 7 mu mwaka wa 2010. Abo bayobozi b’ikinyamakuru Umurabyo basigaje kwitabaza bwa nyuma urukiko rw’ikirenga.

Ku Munyamakuru Nkusi Uwimana Agnes, ni ubwa kabiri akatirwa n’inkiko zo mu Rwanda biturutse ku mwuga w’itangazamakuru. Mu mwaka wa 2007, yakatiwe umwaka w’igifungo urukiko rwamuhamije icyaha cyo gusebanya.



XS
SM
MD
LG