Uko wahagera

Ivugurura rya Guverinoma mu Rwanda


Abaminisitiri 6 bashya binjiye muri guverinoma: uw’ubuzima, uw’uburinganire, uwo muri Perezidansi ya Repubulika, uw’uburezi, uw’ubucuruzi n’uw’ibikorwa remezo.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahinduye guverinoma. Abaminisitiri 6 bashya binjiye muri guverinoma: uw’ubuzima, uw’uburinganire, uwo muri Perezidansi ya Repubulika, uw’uburezi, uw’ubucuruzi n’uw’ibikorwa remezo. Abayivuyemo bose bahawe indi mirimo, uretse Bazivamo Christophe. Minisiteri y’ubutaka yayoboraga yahujwe n’iy’umutungo kamere.

Itangazo rivugurura guverinoma ryumvikanye mu ijoro ryo kuya 6 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2011. Ni ivugururwa rya mbere Perezida Kagame akoze kuva yatangira manda ye ya kabiri aho yari yagumanye abaminisitiri bose bo muri manda ya mbere. Minisiteri zikomeye ntiyazikozeho. Izo zirimo iy’ubutabera, iy’imari, iy’ububanyi n’amahanga, iy’ingabo, iy’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’iy’umutekano mu gihugu.

Mu masura mashya yinjiye muri guverinoma arimo Dr Binagwaho Agnes, wasimbuye Dr Richard Sezibera muri minisiteri y’ubuzima. Inyumba Aloysie wagarutse bwa kabiri muri minisiteri y’uburinganire, yasimbuye Dr Mujawamaliya Jeanne d’Arc. Tugireyezu Venansiya muri Perezidansi ya Repubulika wahasimbuye Nyirahabimana Solina. Habumuremyi Pierre Damien mu burezi yasimbuye Dr Muligande Charles. Naho Kanimba Francois, wari guverineri wa banki nkuru, yahawe iy’ubucuruzi yasimbuye Nsanzabaganwa Monique. Nsengiyumva Albert yabaye ministri w’ibikorwa remezo yasimbuye Karega Vincent.

Mu baminitiri basohotse muri guverinoma bahawe indi mirimo, barimo Habineza Joseph wanabanjirije abandi kuva muri guverinoma. Yareguye bitewe n’amafoto yakwirakwijwe ku mbuga za interneti yamugaragazaga ari kumwe n’abakobwa batandukanye. Minisiteri y’umuco na siporo yayoboraga, yahujwe na minisiteri y’urubyiruko. Habineza yagizwe ambassaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

XS
SM
MD
LG