Uko wahagera

Iraki: Itora ry'Abagize Inteko Ishinga Amategeko


Abantu, barimo umupolisi, barimo gutora muri Iraki
Abantu, barimo umupolisi, barimo gutora muri Iraki
Mu gihugu cya Iraki, abaturage bazindukiye mu matora ya mbere y’abagize inteko ishinga amategeko, kuva aho ingabo za leta zunze ubumwe z’Amerika zikuriye ingabo zazo muri icyo gihugu mu mwaka wa 2011.

Umutekano wari wongerewe bikomeye igihe icyo gikorwa cyo gutora abadepute 328 mu ba kandida barenga ibihumbi icyenda cyabaga. N'ubwo hagaragaye umubare munini w’abapolisi ndetse gutwara imodoka mu mujyi wa Baghdad bikaba byari bibujijwe, urugomo rujyanye n’amatora rwahitanye abantu 11 hirya no hino mu gihugu.

Inzego z’umutekano zatangaje ko abapfuye, bazize ibisasu bitezwe ku mihanda n’abiyahuzi biyambitse za bombe. N'ubwo hari impungenge z’umutekano muke, abaturage benshi bitabiriye igikorwa cy’amatora, benshi babona nk’amahirwe yo guhindura guverinoma.

Ministiri w'intebe, Nouri al-Maliki, wiyamamariza uwo mwanya ku nshuro ya 3, yatoreye mu murwa mukuru Baghdad. Ishyaka rya Maliki rigizwe ahanini n’abaturage bo mu bwoko bwa ba Shi’ite n’iryo rihabwa amahirwe menshi yo kwegukana imyanya myinshi.
XS
SM
MD
LG