Uko wahagera

Itegeko ryo Gukuramo Inda mu Rwanda


Abayobozi b’amadini ya gikrisitu mu Rwanda n’imiryango inyuranye iharanira inyungu z’umwana isanga uwo mushinga w’itegeko unyuranije n’indangagaciro nyarwanda.

Mu Rwanda, umushinga w’itegeko ku kibazo cyo gukuramo inda utegereje ko perezida Paul Kagame awushyiraho umukono. Uwo mushinga wemejwe n’inteko ishinga amategeko imitwe yombi iteranye.

Gusa, abayobozi b’amadini ya gikrisitu mu Rwanda cyangwa n’imiryango inyuranye iharanira inyungu z’umwana isanga uwo mushinga w’itegeko udahuye n’igihe u Rwada rugezemo kandi unyiranije n’indangagaciro nyarwanda.

Ibisobanuro birambuye kuri iki kibazo turabivugaho mu kiganiro Dusangire Ijambo gitegurwa n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi.

XS
SM
MD
LG