Uko wahagera

Irayidi i Washington D.C.


Irayidi i Washington D.C.
Irayidi i Washington D.C.

N’ubwo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika umunsi mukuru usoza Ramadhani utandukanye no mu bihugu by’Abayislamu, abantu benshi ntibabura umwanya wo kujya mu musigiti.

Ku kigo ndangamuco cy’abayislamu mu murwa mukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, abantu batagira ingano bari buzuye mu musigiti wayo, bazindukiye gusenga ku munsi wo gusoza igisibo gitagatifu cyabo cya mwezi ramazani. Muri bo harimo Youssef Muhammad Auf, ukomoka mu Misiri. Yaje kwiga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ni ubwa mbere yijihije irayidi atari iwabo.

Auf aragira, ati: “Nasabiye igihugu cyanjye, ibihugu by’abayislamu, n’abantu bose batuye iyi isi kugira umutekano n’amahoro, nasabiye ibihugu kubana mu ituze cyane cyane Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibihugu by’abayislamu. Gusa nabonye hano irayidi itandukanye cyane no mu bihugu by’abayislamu. Hano ni umunsi w’akazi nk’uko bisanzwe. Nta gihinduka. Naho mu bihugu byacu, ku irayidi ibintu byose biba byahagaze. Nta kazi gakorwa. Buri wese aba ari mu kiruhuko. Ntaho bihuriye na hano, ariko ndizera ko biza kuba umunsi mwiza, Imana nibishaka.”


Icyegeranyo cyakozwe mbere y’uyu munsi mukuru w’irayidi cyerekana ko Abayislamu benshi babana neza n’abandi baturage muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ariko ko kuba umuyislamu muri iki gihugu byatangiye kuba ingorane nyuma y’ibitero by’iterabwoba byo ku italiki ya 11 y’ukwa cyenda mu 2001.

XS
SM
MD
LG