Uko wahagera

Inyito ya Jenoside yo mu Rwanda Ijyibwaho Impaka


Yvette Rugasaguhunga
Yvette Rugasaguhunga




Mu mujyi wa Siena mu Butaliyani mu mpera z'ukwezi kwa gatandatu umwaka wa 2013 harangiye inama ya 10 y’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abashakashatsi n’impuguke mu bya jenoside. Iyo nama ihuza, abanyapolitike, abashakashatsi, impirimbanyi mu by’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse n’abahanzi.
Dr. Gasanabo
Dr. Gasanabo

Adama Dieng, umujyanama wihariye w’umuryango w’abibumbye mu byo guhagarika jenoside n’umwe mu bavugiye muri iyo nama.
Abayitabiriye baganiriye ku ngingo nyinshi zirimo inzangano, kwihorera, ubwoba, ubuhakanyi nka bimwe mu bintu bikunze kugaragara igihe na nyuma ya genoside.

U Rwanda nk'igihugu cyabayemo jenoside, nacyo cyari gihagarariwe muri iyo nama.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eddie Rwema yaganiriye na bamwe mu bitabiriye iyo nama barimo Dr. Gasanabo Jean Damascene na Yvette Rugasaguhunga.

Muri iyo nama abo banyarwanda bagaragaje akamaro ko guhindura inyito ya jenocide, ntiyitwe jenoside yakorewe abanyarwanda, ahubwo ikitwa jenoside yakorewe AbaTutsi.
Ni mu kiganiro gikurikira.

please wait

No media source currently available

0:00 0:30:44 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG