Uko wahagera

Iperereza Ry’Abacamanza b’Abafaransa mu Rwanda


Iryo perereza ryarebanaga n’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyalimana.

Abacamanza b’Abafaransa barangije iperereza ryabo mu Rwanda. Abacamanza babiri b’Abafaransa Marc Trevedic na Nathalie Poux, barangije iperereza ry’iminsi irindwi bakoreye mu Rwanda. Iryo perereza ryarebanaga n’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyalimana. Iyo ndege yanaguyemo n’uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira. Abo bacamanza bavuze ko bazashyira ahagaragara raporo kuri iryo perereza ku ya 23 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2011.

Mu Rwanda, abo bacamanza bageze mu gace iyo ndege yahanuwemo. Banavuganye ndetse n’abatangabuhamya batandukanye. Barangije iperereza ryabo, u Rwanda rwabashyikirije dosiye ikubiyemo amashusho n’ubundi buhamya butandukanye rwakoresheje ku ihanurwa ry’iyo ndege, muri raporo rwashyize ahagaragara kuri iryo hanurwa.

Iri perereza ni irya kabiri rigiye gukorwa n’u Bufaransa ku ihanurwa ry’iyo ndege, rikaba n’irya gatatu. Irya mbere ryakozwe n’umucamanza w’umufaransa, Jean Louis Bruguiere, ritangazwa mu mwaka wa 2006. Ryagaragaje ko iyo ndge yahanuwe na bamwe mu basirikare bo mu rwego rwo hejuru rwa FPR, barimo na Perezida Paul Kagame. Ryanabaye intandaro yo gucana umubano k’u Rwanda n’u Bufaransa.

Iperereza rya kabiri ku ihanurwa ry’iyo ndege ryakozwe n’u Rwanda. Ryatangajwe mu kwezi kwa 1 mu mwaka wa 2010. Iryo perereza ryerekanye ko Habyarimana yishwe n’intangondwa z’Abahutu bari basangiye ubutegetsi, zitashakaga ko amasezerano y’amahoro y’Arusha ashyirwa mu bikorwa.

Hategerejwe kuzareba icyizava muri iryo perereza rya gatatu ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, ryabaye mw’ijroro ryo ku ya 6 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka w’1994.

XS
SM
MD
LG