Uko wahagera

Ingengo y'Imari y'u Rwanda mu Mwaka wa 2011-2012


Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kugabanya umusoro ku bikomoka kuri peteroli mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro kw’isoko. Iyo ni imwe mu ngamba ministri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda bwana John Rwangombwa yatangarije inteko ishinga amategeko.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kugabanya umusoro ku bikomoka kuri peteroli mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro kw’isoko. Iyo ni imwe mu ngamba ministri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda bwana John Rwangombwa yatangarije inteko ishinga amategeko. Umushinga w’ingengo y’imari yo mu mwaka wa 2011-2012 izagera ku mafranga arenga miliyari, bwa mbere mu mateka y’igihugu.

Ku italiki ya 8 y’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2011 ni bwo ibihugu bihuriye mu muryango w’ Afurika y’ uburasirazuba byamuritse ingengo y’imari ya 2011-2012 mu nteko zishinga amategeko zabyo. Kuri uwo munsi kandi ni bwo ibindi bihugu ni Kenya, Tanzania, na Uganda, nabyo byatangaje ingengo y’imari kuwa gatatu. Iyi ngengo y’imari izatangira kugenderwaho guhera taliki ya 1 y’ukwa karindwi uyu mwaka kugera taliki 30 y’ukwa gatandatu muri 2012.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi yatangiye abaza ministri Rwangombwa niba igikorwa cyo kugabanya imisoro ku bikomoka kuri peteroli kizaba gihagije mu kongera umusasuro mu cyaro no kurandura ubukene bwavuzweho cyane mu gihugu.

XS
SM
MD
LG