Uko wahagera

Ingabire Victoire Yasabiwe Gufungwa Burundu


Inteko igizwe n’abacamanza batatu yatangaje ko izasoma icyemezo cya nyuma ku bihano byasabwe n’ubushinjacyaha taliki ya 29 y’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Mu rukiko rukuru rwa Kigali, taliki ya 25 y’ukwezi kwa kane mu 2012, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye umuyobozi w’ishyaka rya FDU-Inkingi Ingabire Victoire igihano cyo gufungwa burundu no kwishyura ihazabu y’amafranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi maganane (1,400.000 FRW).

Madame Ingabire ashinjwa ibyaha bitandatu ari byo ingengabitekerezo ya jenoside, gukurura amacakubiri, gukwirakwiza nkana ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi no kugirira nabi ubutegetsi buriho hagamijwe intambara.

Yaba Madame Ingabire, yaba abamwunganira, nta n’umwe wari mu cyumba cy’urukiko. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi yabajije umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwana Alain Mukuralinda impamvu zashingiweho mu gusaba ibyo bihano.

Inteko igizwe n’abacamanza batatu yatangaje ko izasoma icyemezo cya nyuma ku bihano byasabwe n’ubushinjacyaha taliki ya 29 y’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Ku ruhande rw'ishyaka FDU-Inkingi, umuhuzabikorwa Nkiko Nsengimana yasobanuriye umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eugenie Mukankusi uko bakiriye igihano cyasabiwe madame Ingabire.

Kuri iki kibazo kandi cy’igihano cyo gufungwa burundu, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Tomasi Kamilindi yavuganye n’impuguke mu by’amategeko bwana Evode Uwizeyimana wigisha mw’ishami ry’amategeko muri kaminuza ya Montreal muri Canada.

XS
SM
MD
LG