Uko wahagera

Amayobera akomeje Kugariza Indege ya Maleziya Yazimiye


Germaniya
Germaniya
Iby’indege yo muri Malaysia yo mu bwoko bwa Boeing 777 imaze iminsi irenga icumi yarazimiriye mu kirere na n’ubu ni amayobera.

Abahanga bayishakisha ntibaramenya irengero ryayo. Aho bashakira hariyongereye haba hanini cyane. Ubu harangana na kilometerokare miliyoni umunani, ni ukuvuga ahanu haruta u Rwanda inshuro 304.

Ibihugu 26, birimo Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubushinwa, Ubufaransa, Ubuhinde na Australia, birafatanya gushakisha iyo ndege yari itwaye abantu 239. Muri abo, abagenzi bari 227, abaderevu babiri, n’abandi bakozi bayo icumi. Abenshi mu bagenzi, 154 bose, ni Abashinwa.

Abakora anketi bafite ibikoresho bihambaye, birimo indege n’amato bya gisivili na gisikari bigera hafi ku ijana byose hamwe. Ubushinwa bugeretseho na satellites icumi.

Kugeza ubu ntacyo bashyira imbere ku bishobora kuba byarabaye kuri iriya ndege: baravuga ko bishobora kuba ari igikorwa cy’iterabwoba, kuyiyobya se, cyangwa se n’ibibazo byo gupfa kw’ibyuma byayo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:51 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG