Uko wahagera

Imvururu zo muri Senegal n'Ingaruka kuri Afurika

  • Thomas Kamilindi

Impuguke Twagiramungu Noel asanga abaturage b’Afrika y’Abirabura bashobora gufatira urugero ku banyaSenegal.

Muri Senegal, amashyaka atavuga rumwe na leta arasaba ko habaho indi myigaragambyo mu murwa mukuru wa Senegal Dakar. Hasigaye gusa iminsi itandatu ngo amatora ya perezida w’igihugu akorwa muri Senegal.

Hagati aho, imyigaragambyo yo kwamagana ko perezida Abdoulaye Wade yongera kwiyamamaza yatangiye kurenga umurwa mukuru Dakar no gukongeza indi mijyi.Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Thomas Kamilindi yavuganye n’umunyarwanda utuye I Dakar Dr. Hakizimana Samuel uko ibintu byifashe.

Umunyamakuru Thomas Kamilindi yavuganye na bwana Twagiramungu Noel, umushakashatsi na mwalimu muri Tufts University inaha muri Amerika. Bwana Twagiramungu Noel, arasanga ibya Senegal bibabaje kuko cyari igihugu gifatwaho urugero muri demokarasi. Asanga kandi abaturage b’Afrika y’Abirabura bashobora gufatira urugero ku banyaSenegal.

XS
SM
MD
LG