Uko wahagera

Centrafrika: Abantu barenga 2500 bapfuye Bazira ubwicanyi


People walk on a main street in Bambari, Central African Republic, May 25, 2014.
People walk on a main street in Bambari, Central African Republic, May 25, 2014.

Umuryango w’abaganga batagira umupaka uratangazako inyigo wakoze ku bihumbi by’impunzi zahungiye mu gihugu cya Cadi igaragaza ko abantu barenga 2,600 aribo bapfuye bazira ubwicanyi mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrika. Ubwo ni kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize kugera mu kwa kane k’uyu mwaka.

Indi miryango ikora ibikorwa by’ubutabazi yakomeje kuvuga ko abapfuye bari hagati y’igihumbi kimwe na bibiri.

Mu cyegeranyo uwo muryango washize ahagaragara uyumunsi, uvuga ko buri mpunzi yagiye ibatangariza ko yabuze n’ibura umwe cyangwa abavandimwe babiri.

Imvururu muri CentrAfrique zatangiye umwaka ushize ubwo inyeshyamba z’umutwe wa Seleka zahirikaga ubutegetsi bwa Francois Bozize.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko imvururu muri CentrAfrique zatumye abantu bagera kuri miliyoni bava mu byabo.

Benshi mu bahunze n’abo mu idini ya Islam bahungaga ubwicanyi bakorerwaga na Anti-Balaka, yiganjemo abakiristu.

XS
SM
MD
LG