Uko wahagera

Imishinga mu ntara y'uburasirazuba bw'u Rwanda


Itorero ry’Abangikani rihugulira abaturage gukorera hamwe kugirango biteze imbere. Ibyo bikorwa muri gahunda igamije gufasha abaturage kwishakamo ubushobozi bakoresheje imbaraga zabo bakagenda bazigama umusaruro babona kandi bagafatanya hagati yabo.

Abo baturage berekwa kandi amahirwe bafite imbere yabo kugirango birwaneho ubwaho aho gutegereza ak’imuhana. Iyi gahunda ifashwa by’umwihariko mu mahugurwa n’umushinga witwa Hope International w’abanyamerika. Aya mahugurwa ahuzwa na gahunda za reta, abaturage bakerekwa uko bashobora kwizigama, uko bashobora kuguza n’uburyo bagomba kwishyura amabanki.

Ibindi murabyumva muri iki kiganiro bwana Tuyisenge Hamilicar Fidele ushinzwe iterambere na gahunda y’ubwizigame mu itorero ry'Abanglicani Diocese ya Gahindi yagiranye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eugenie Mukankusi.

XS
SM
MD
LG