Uko wahagera

Imfungwa 250 Zatorotse Gereza muri Kongo


Impfungwa byibura 250 zatorotse gereza mu burasirazuba bwa Republika Iharanira Demokrasi ya Congo.

Abategetsi bavuga ko, izo mpfungwa zatorotse nyuma y’uko abagabo bitwaje intwaro, bateye gereza taliki ya mbere y’ukwa karindwi mu mwaka wa 2013, mu burasirazuba bw’umujyi wa Beni, mu ntara ya kivu y’amajyaruguru.

Abantu byibura babiri barahaguye harimo umwe mu bari bashinzwe umutekano. Umutwe wari inyuma y’icyo gitero nturamenyekana. Kivu y’amajyaruguru icumbikiye imitwe myinshi y’abarwanyi, n’imitwe irwanya guverinema n’irwana hagati yayo.

Ubushyamirane hagati y’abarwanyi b’abamayimayi n’ingabo za guverinoma ya Kongo mu mujyi wa Beni mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 2013, yahitanye abasilikari bane n’abarwanyi barenga 20.
XS
SM
MD
LG