Uko wahagera

Bresil: Ikigega cy'Imari Gishya Kizahangana na FMI


Ibihugu bitanu bigize itsinda BRICS ni Afurika y'Epfo, Bresil, Ubushinwa,, Uburusiya, n'Ubuhindi.
Ibihugu bitanu bigize itsinda BRICS ni Afurika y'Epfo, Bresil, Ubushinwa,, Uburusiya, n'Ubuhindi.

Perezida Dilma Rousseff wa Brazil yatangaje ko ibihugu by’Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa n’Afurika y’Epfo bitifuza guhagarika umubano n’ikigega mpuzamahanga cy’Imari FMI, nubwo bigiye gutangiza ikigega cy’ingoboka cya miliyari 100 z’amadolari.

Madamu Rousseff yavuze ko ibyo bihugu bitanu bigize itsinda ryitwa BRICS bidafite gahunda yo gusimbuza FMI n’ikigega gishya ko ahubwo icyo byifuza ari imiyoborere iboneye.

Icyemezo cyo gutangiza ikigega gishya cyafatiwe mu nama yahuje abayobozi b’ibyo bihugu bitanu yateraniye I Fortaleza mu gihugu cya Brazil.

Ibihugu byinshi bimaze gutera imbere ndetse n’ibikiri mu nzira y’amajyambere bikomeje kwinubira ubwiru bugaragara mu kigo FMI cyane cyane mu bihe byo gufata ibyemezo. Bigasaba impinduka.

Bamwe banenga FMI na Banki y’Isi kuba bikorera inyungu z’Amerika n’z'ibihugu byo ku mugabane w’Ubulayi.

XS
SM
MD
LG