Uko wahagera

Ikibazo cyo Kwihangira Imirimo mu Rwanda


Ubukorikori ni umwuga uhesha agaciro uwukora
Ubukorikori ni umwuga uhesha agaciro uwukora
Mu Rwanda, ubuyobozi bukangurira abaturage gahunda yo kwihangira imirimo, aho gutegereza undi wabaha akazi. Bwana Gustave Nshizirungu wo mu karere ka Muhanga arakangulira abanyarwanda kwihangira umulimo baba abato bakirangiza amashuli cyangwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Nshizirungu umuyobozi w’ikigo Centre artistique Coin d’Art cyigisha imyuga itandukanye harimo Peinture, Batik, Serigraphie, Decoration, Photographie, Sculpture na Modelage.

Mu kiganiro yagiranye n’ijwi rya Amerika, Nshizirungu avuga ko afasha abandi abigisha umwuga w’ubugeni n’ubukolikori ibintu, akunda kuva akivuka kandi afitiye impano. Arateganya gushinga ishuli ryo kwigisha iyo myuga mu karere ka Ruhango naho ni mu majyepfo y’u Rwanda. Ibindi bisobanuro ni muri iki kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’ijwi rya Amerika Eugenie Mukankusi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:28:59 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG