Uko wahagera

Umujyi wa Detroit muri Amerika Wahombye Burundu


Umujyi wa Detroit muri Amerika
Umujyi wa Detroit muri Amerika
Umujyi witwa Detroit wo muri leta ya Michigan muri Amerika wasabye urukiko kwemeza mu mategeko ko wagize igihombo cya burundu.

Detroit, yigeze kuba ikimenyetso cy’ubukungu bw’Amerika bushingiye ku nganda, ni wo mujyi munini wa mbere mu mateka y’Amerika usabye urukiko kwemeza icyo gihombo. Impamvu nyamukuru ni ukugabanuka kw’abaturag bawo no guhomba kw’inganda z’imodoka.

Mu myaka 50 ishize, umujyi wa Detroit ni wo wari indiri y’inganda z’imodoka z’Amerika, ufite n’abaturage bagera hafi miliyoni ebyeri. Abenshi muri abo baturage bari abakozi mu nganda z’imodoka, aho bahembwaga imishahara itubutse yatumaga bagira imibereho myiza, bagatanga n’imisoro yo kuwuteza imbere.

Ubwo umuyobozi ushinzwe iby’umutungo muri uwo mujyi ejo kuwa kane yashyikirije urukiko impapuro zisaba ko icyo gihombo cyakwemezwa, Detroit yari isigaranye abaturage ibihumbi 700. Ibice byinshi by’uwo mujyi byahindutse amatongo.

Kuba uwo mujyi usabye ko icyo gihombo cya burundu cyemezwa mu mategeko, biwuha uburenganzira bwo kudakurikiranwa mu nkiko n’amasosiyete ubereyemo imyenda. Ubu, ingengo y’imari y’umujyi wa Detroit ifite icyuho cy’amadolari miliyoni 300, naho ideni ry’igihe kirekire rigera cyangwa rirenga miliyari 18 z’amadolari.
XS
SM
MD
LG