Uko wahagera

Ihinduka ry'Ubutegetsi muri Mali na Senegal


Icyagaragaye mu bihugu byombi ni uko iyo ubutegetsi bw’abaturage butanzwe mu buryo batihiteyemo bishobora kugira ingaruka nyinshi.

Ihinduka ry’ubutegetsi muri Mali no muri Senegal mu kwezi kwa gatatu umwaka wa 2012 byateye abanyafrika benshi kwibaza icyerekezo umugabane wabo uganamo muri iki kinyejana cya 21.

Icyagaragaye mu bihugu byombi ni uko iyo ubutegetsi bw’abaturage butanzwe mu buryo batihiteyemo bishobora kugira ingaruka nyinshi.

Ikibazo cyo gusimburana ku butegetsi gisuzumirwa hamwe n’icyo guhindagura itegeko nshinga mu bihugu by’Afurika yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara. Hari aho itegeko nshinga rihindurwa n’imbunda, nko muri Mali mu kwezi gushize. Hari n’aho rihinduka binyuze mu nzira ya demokrasi, ubushake bw’abaturage.

Mu kiganiro “Dusangire Ijambo” cyo kw’italiki ya 7 y’ukwa kane mu 2012, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi araganira n’impuguke eshatu kuri icyo kibazo cyo guhindura ubutegtsi.

Izo mpuguke zirimo porofeseri Jean Leonard Buhigiro wigisha mw’ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali, bwana Frank Mwine, impuguke mu by’amategeko mpuzamahanga na politiki ndetse na porofeseri Jean Marie Vianey Higiro wigisha muri kaminuza Western New England College muri leta ya Massachussetts.

XS
SM
MD
LG