Uko wahagera

FBI Irabona Igitero cyo muri California Gisa n'Iterabwoba.


Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bishinzwe iperereza FBI, birimo gukora iperereza ku gitero cyo kuwa gatatu taliki 2 y’ukwezi kwa 12 umwaka wa 2015.

FBI yavuze ko isanga ari igitero cy’iterabwoba. Umuyobozi wungilije wa FBI mu biro by’i Los Angeles, David Bowdich, kuwa gatanu taliki 4 y’ukwezi kwa 12 umwaka wa 2015, yavuze ko ibimenyetso bimaze gukusanywa, bituma kigaragara nk'igikorwa cy’iterabwoba.

Ibyo birimo ibimenyetso by’ubwicanyi ku bantu ikivunge, bwateguwe ku buryo burambuye.

Bowdich yirinze kuvuga ibyo bimenyetso iby’aribyo. Cyakora yavuze ko harimo telefone igendanwa yamenaguritse yakuwe ahajugunywa imyanda hafi y’aho ubwicanyi bwabereye. Yavuze ko igaragaza ko abakekwa baganiriye n’abandi bantu kandi ko iyo telefone ishobora kuzatanga amakuru azagira akamaro.

Bowdich yavuze ko yabonye kuri Facebook aho umugore Tashfeen Malik wagize uruhare muri ubwo bwicanyi, yarahiriye kwifatanya na Etat Islamique. Ibyo yabishyize kuri Facebook igihe kurasa byari bitangiye. Ariko Bowdich yirinze kugira ibindi bisobanuro atanga.

Abakozi bo kuri televisiyo n’abanyamakuru barenga 10, bemerewe kwinjira mu nzu abo bakekwaho kurasa, bari bacumbitsemo.

Babashije kwihera ijisho, ibiri muri iyo nzu, harimo amafoto, ibikinisho by’umwana, n’ibindi hashakishwa ikintu cyose cyatuma bamenenya icyatumye haba ubwo bwicanyi.

Uwari ucumbikiye abo bakekwa ejo kuwa gatanu, yafunguriye abo banyamakuru igihe cy’isaha n’igice, aranabareka bakoresha ubusitani bw’imbere y’inzu batanga amakuru.

Ikindi cyagaragaye muri iyo nzu ni urutonde polisi yasize, ruriho ibintu ivuga ko yatwaye.

Abakekwaho kuba baragabye icyo gitero ni Syed Rizwan Farook n’umugore we Tashfeen Malik, bose b’Abayisilamu, bafite imyaka 28 na 27 y’amavuko. Bari bafite imbunda zikomeye kandi bambaye n’imyenda ya gisilikali.

Bombi, polisi yarabishe bamaze kurasa kuri rubanda, bahitana 14, bakomeretsa abandi 17.

XS
SM
MD
LG