Uko wahagera

Igihembo Nobel cy'Ubuganga 2015


Gutangaza igihembo Nobel cy'ubuganga
Gutangaza igihembo Nobel cy'ubuganga

Ibihembo byitiriwe Nobel by’uyu mwaka byatangiye gutangazwa. Komite Nobel yahereye ku gihembo cy’Ubuganga, igiha abagabo babiri: William Campbell wo muri Ireland na Satoshi Omura wo mu Buyapani, n’umutegarugoli Tu Youyou wo mu Bushinwa.

Campbell na Omura bahembewe ko bavumbuye uburyo bushya bwo kurwanya indiririzi, parasites mu Gifaransa. Naho Tu Youyou yahembewe ko yavumbuye umuti wagabanije cyane umubare w’abantu bapfa bazira malariya. Komite Nobel isanga iyo “miti yaragize ingaruka nziza zihambaye cyane mu buzima bwa muntu.”

William Campbell, Satoshi Omura na Tu Youyou, bose uko ari batatu, bazagabana igihembo cy’amadolari miliyoni imwe n’ibihumbi 200. Bazagishyikirizwa ku mugaragaro ku italiki ya 10 y’ukwezi kwa 12 i Stockholm n’umwami wa Suede, Charles XVI Gustave.

Campbell yahoze ari umushakashatsi muri kaminuza Drew muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Omura yahoze ari mwalimu muri kaminuza Kitasato mu Buyapani. Naho Tu Youyou ni mwalimu muri kaminuza yigisha ubuvuzi gakondo mu Bushinwa.

XS
SM
MD
LG