Uko wahagera

Igiciro cya lisansi mu Rwanda cyarenze igihumbi


Igiciro cya lisansi mu Rwanda cyarenze igihumbi
Igiciro cya lisansi mu Rwanda cyarenze igihumbi

Guhera kw’italiki ya 11 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2011, mu Rwanda lisansi na mazutu biratangira kugura amafaranga 1015. Iyo ni imwe mu ngaruka y'imirwano n'imvururu bibera mu gihugu cya Libya.

Guhera kw’italiki ya 11 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2011, mu Rwanda lisansi na mazutu biratangira kugura amafaranga 1015 bivuye kuri 968 na 958 byari bisanzwe bigurwa. Muri rusange byazamutse hafi ku gipimo cya 5 ku 100.

Iryo zamuka ry’ibikomoka kuri peteroli byatangajwe na minisitiri w’ubucuruzi mu Rwanda Madamu Nsanzabaganwa Monique. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku ya 10 z’ukwa 3, yasobanuye ko ibibazo by’imirwano ibera mu gihugu cya Libiya ndetse n’imvururu ziri mu burasiraba bwo hagati byatangiye kugira ingaruka k’u Rwanda.

Madamu Nsanzabaganwa yanavuze ko iyo mirwano n’imvururu bikome uko bimeze nta cyizere cy’uko ibyo biciro byagabanuka mu gihe cya hafi. Minisitiri Nsanzabaganwa yumvikanishije ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomka kuri peteroli bitazatuma ibiciro by’ibiribwa cyangwa iby’ingendo mu gihugu bizamuka. Yemeje ko inzego za reta zigiye kubikurikiranira hafi kugirango abacuruzi bandi batazabyuririraho.

Ministri Nsanzabaganwa yavuze ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli atari ikibazo u Rwanda rwihariye, ko ahubwo ari ikibazo cyugarije isi yose. Ubusanzwe mu Rwanda iyo ibikomoka kuri peteroli bizamutse bigira ingaruka mbi ku bicuruzwa ibyo ari byose ku buryo bizamuka ubutitsa.

XS
SM
MD
LG