Uko wahagera

Ifatwa n'Ifungwa bya Laurent Gbagbo muri Cote d'Ivoire


Nyuma y’ifatwa n’ifungwa ry’uwahoze ari perezida wa Cote d’Ivoire, Laurent Gbagbo, ikibazo cy’ingenzi abantu bibaza ni ukumenya uko amahoro arambye azagerwaho. Impuguke ebyeri z'abanyarwanda zifite uko zibibona.

Nyuma y’ifatwa n’ifungwa ry’uwahoze ari perezida wa Cote d’Ivoire, Laurent Gbagbo, ikibazo cy’ingenzi abantu bibaza ni ukumenya uko amahoro arambye azagerwaho.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Kirundi n'i Kinyarwanda Etienne Karekezi yavuganye n’impuguke ebyeri z’abanyarwanda zirimo Porofeseri Jean Marie Vianey wigisha muri kaminuza muri leta ya Massachussetts, inaha muri Amerika. Yamubajije uko abona uruhare rw’amahanga mw’ikurwaho rya Gbagbo.

Etienne Karekezi kandi yavuganye na Dogiteri Naasson Munyandamutsa wo mu kigo IRDP, ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro gikorera mu Rwanda. Aratangira amubaza uko yakiye ikurwaho ry’uwari perezida wa Cote d’Ivoire Laurent Gbagbo.

XS
SM
MD
LG