Uko wahagera

Ibyo Abanyarwanda Bavuga ku Bitero by'Indege kuri Libiya


Nyuma y'ibitero by'indege by'ingabo z'ibihugu by'urugaga, hari byinshi bikomeje kuvugwa ku bijyanye n'ireme n'ishingiro ry'ibyo bitero. Abanyarwanda bari imbere mu gihugu barabivugaho ku buryo bunyuranye.

Kuva aho ingabo z'ibihugu by'urugaga zigabiye ibitero by'indege kuri Libiya, abatuye isi barbaza byinshi kw'ireme n'ishingiro ryabyo. Hari abavuga ko ONU itagombaga kwemeza umwanzuro wo kugaba ibitero kuri Libiya. Hari abavuga ko biriya bitero bigamije gusenya idini ya Isilamu mu gihe hari n'abasanga ari ubukoloni bushya. Mugenzi wacu Jeanne d'Arc Umwana yabashije kuganira na bamwe mu banyarwanda bari imbere mu gihugu.

XS
SM
MD
LG