Uko wahagera

Ibyaranze u Rwanda mu mwaka wa 2010


Mu mwaka wa 2010 U Rwanda rwaranzwe n’amakuru atandukanye. Politiki n’ubutabera ni byo byavuzwe cyane kandi bihinyuza benshi mu gihugu imbere no mu mahanga.

Umwaka wa 2010 utangira wavugishaga benshi mu Rwanda, kubera amatora y’umukuru w’igihugu yari awutegerejwemo. Mbere y’ayo matora, ishyaka riri k’ubutegetsi FPR Inkotanyi ryari rimaze kubona ba mucyeba batavuga rumwe imbere mu gihugu bavugaga ko bashaka nabo intebe ya perezida w’u Rwanda Paul Kagame. PS imberakuri yemewe, n’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ritaremerwa. Yunganiwe na FDU inkingi yakoreraga hanze y’u Rwanda igaruka mu gihugu mu ntangiriro z’uyu mwaka. Umuyobozi wa FDU Inkingi Madamu Umuhoza Ingabire Victoire yongeye gukandagiza ikirenge k’ubutaka bw’u Rwanda aje kwitangira politiki. Yatangaje ko aje kumara abanyarwanda ubwoba.

Uko ibintu byari byifashe kubera amatora y’umukuru w’igihugu ni nako ibitangazamakuru byo mu Rwanda bitari byicaye ubusa mu kurangiza inshingano zabyo. Inama nkuru y’itangazamakuru yafunze umuseso n’umuvugizi amatora ataragera. Iyo nama yabashinjije ibyaha bikomeye bikozwe mu mwuga w’itangazamakuru. Uwo munsi Umuseso n’umuvugizi bifungwa, perezida Kagame yari yatangarije mu nteko ishinga amategeko ko atazakomeza kwihanganira abantu bacuruza ibihuha

Mu rwego rw’umutekano. Mu gihugu hagiye haterwa amagerenade, cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi. Yakomerekeje anatwara ubuzima bw’abantu batari bake . Ayo magerenade yitiriwe Gen Kayumba Nyamwasa wari ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, wari umwe mu basirikare bakuru b’inkoramutima za perezida Kagame wanabaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda. Yakuyemo akarenge yerecyeza iy’ubuhungiro mu gihugu cy’Afurika y’epfo.

Mu makuru y’ingenzi yaranze u Rwanda muri uyu mwaka, ntitwakwibagirwa za raporo mpuzamahanga zagiye zirutangazwaho. Iyaje idasanzwe, ni iya Loni ku bwicanyi bwakorewe impunzi z’abahutu zari zarahungiye mu cyahoze ari Zayire. Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu, ryatangaje ko ingabo z’u Rwanda zishobora kuba zarakoreye izo mpunzi jenoside. U Rwanda rwamaganye rwivuye inyuma iyo raporo.

XS
SM
MD
LG