Uko wahagera

Perezida Kikwete: Ibiganiro Hagati y'u Rwanda na FDLR?


Inyeshyamba zirwanira mu burasirazuba bwa Kongo
Inyeshyamba zirwanira mu burasirazuba bwa Kongo
Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete ari Addis Abeba muri Ethiopia, ku cyumweru yaba yarasabye ibihugu bya Uganda n’u Rwanda gushyikirana n’imitwe ibirwanya ikorera muri Republika iharanira demokrasi ya Kongo. Ni mu nkuru yatangajwe bwa mbere na Radiyo y’Abafransa RFI. Muri ibyo, Perezida Kikwete yaba yarasabye guverinoma y’u Rwanda ko yashyikirana n’umutwe wa FDLR.

Ku ruhande rwe, asubiza Radio RFI, ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yasobanuye ko abasaba ko u Rwanda rwakwicara ku meza amwe y’ibiganiro na FDLR batazi ibyo bavuga.

Hano muri Amerika, mw’ibaruwa wandikiye Perezida Barack Obama w’Amerika ejo kuwa kabiri, umwe mu miryango y’abanyarwanda iba hano muri Amerika witwa “Rwandan American Community of Midwest” umusaba kwifatanya nabo mu gusaba Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya kwisubiraho kuri ayo magambo yatangaje. Umunyamakuru mushya w’Ijwi ry’Amerika Eddie Rwema yabajije bwana Gaetan Gatete, umuyobozi w’uwo muryango, intandaro yatumye bandikira urwandiko Perezida Obama.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:53 0:00
Ibishamikiyeho



Tukivuga kuri iyi nkuru, mugenzi wacu Tomasi Kamilindi yabajije Dr. Rudasingwa Theogene, umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda, RNC, Ishyaka ritavuga rumwe na leta y’u Rwanda, uko bakiye icyifuzo cya Perezida Kikwete gisaba ko leta y’u Rwanda igomba gushyikirana n’umutwe wa FDLR niba amahoro arambye agomba kugaruka mu karere k’ibiyaga bigari k’Afurika. Dr. Rudasingwa asubiza muri aya magambo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:31 0:00
Ibishamikiyeho



Ijwi ry’Amerika ryagerageje kuvugana na ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, ntitwabasha kumubona kuri telefoni ye igendanwa.
XS
SM
MD
LG