Uko wahagera

Hillary Clinton Yisobanuye muri Kongre ku Gitero cy'i Benghazi


Sekereteri wa leta Hillary Clinton yisobanura imbere ya kongre ku gitero cy'i Benghazi muri Libiya.
Sekereteri wa leta Hillary Clinton yisobanura imbere ya kongre ku gitero cy'i Benghazi muri Libiya.
Mu bisobanuro yahaye kongre y’Amerika, taliki ya 23 y’ukwa mbere umwaka wa 2013, sekreteri wa leta Clinton yavuze ko igitero cyagabwe kuri konsula y’Amerika i Benghazi muri Libiya. Icyo gitero kishe abanyamerika bane barimo uwari ambasaderi, gikubiye mu bibazo by’ingutu byo kurwanya iterabwoba byugarije Amerika.

Madame Clinton yabwiye abagize kongre ko yameye ibyifuzo byakozwe n’akanama kigenga, yumvikanisha ko 85 kw’ijana bizaba byarangije gukorwa mu mpera y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Madame Clinton yavuze ko intambara yo muri Libiya yatumye akarere kose kazamo umutekano muke. Yagize ati, nk’intambara ibera mu gihugu cya Mali, ituma abakoresha iterabwoba babona indiri yo kwihishamo, ibafasha kumenyekana hose no gutegura ibindi bitero nk’icyabaye mu cyumweru gishize muri Alijeriya.

Igitero cy’I Benghazi cyateje intambara ya politiki itoroshye hagati y’abademokrate n’abarepublika. Ambasaderi w’Amerika muri ONU madame Susan Rice watanze ibiganiro ku mateleviziyo nyuma gato y’icyo gitero, yarabizize. Yavuze ko icyo gitero cyakomotse ku myigaragambyo ya kiyisilamu yiyama videwo isebya umuhanuzi Mohamed yakorewe muri Amerika, aho kuba igitero cy’iterabwoba.

Senateri John McCain, umwe mu babajije sekreteri Clinton, yavuze ko ibyo bitakwemerwa, ko abanyamerika bakeneye ibisubizo by’ukuri ku gitero cya Benghazi. Senateri McCain yavuze ko madame Clinton agomba gusobanura neza uko ibintu byagenze.

Ku ruhande rwe, madame Clinton yavuze ko kugeza mu butabera abakoze icyo gitero ari byo bya ngombwa kurusha kwemeza impamvu yabateye kukigaba. Yumvikanishije ko ari akazi k’abanyamerika gukora akazi gakenewe no kubuza ko igitero nk’icyo cyakongera kubaho. Kuri iyo ngingo, madame Clinton yasobanuye ko hakenewe inkunga ya kongre kugirango inzibacyuho ya demokrasi yatangiye muri Libiya isozwe.

Impuguke ikora mu kigo cy’ubushakashatsi kitwa “Cato Institute” Malou Innocent avuga ko ibibazo by’ingutu byugarije Amerika muri Libiya ari byinshi. Iyi mpuguke isobanura ko mu gihe perezida Obama atangiye manda ye ya kabiri, agomba kudakomeza gutinda cyane ku gitero cyabaye I Benghazi. Kuri iyi mpuguke, Amerika ntigomba kohereza muri Libiya ingabo zirwanira ku butaka, cyangwa se gushaka ibyo kubaka icyo gihugu.

Madame Hillary Clinton we asanga n’ubwo hari icyakorwa cyose mu kugabanya iterabwoba ku badiplomate b’Amerika, ko na bo ubwabo bemera ko akazi kabo gafite ingaruka, kandi ko badashobora kugakora bari mu ndaki.
XS
SM
MD
LG