Uko wahagera

Guteza Imbere Uburezi bw'Abakobwa mu Rwanda


Imbaraga zisumbuye zishyirwa ku mugore w’umunyarwandakazi kugirango arusheho kujijuka no kwitabira iterambere muri rusange ry’igihugu.

Mu Rwanda harimo gusozwa icyumweru cyahariwe guteza imbere uburere n’uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Sekreteri wa reta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Mathias Harebamungu avuga ko intego igamijwe muri icyo cyumweru ari ugukangulira abana b’abakobwa kugana amashuri mu nzego zinyuranye.

Yasobanuye ko hari imbaraga zisumbuye zishyirwa ku mugore w’umunyarwandakazi kugirango arusheho kujijuka no kwitabira iterambere muri rusange ry’igihugu.

Bwana Harebamungu avuga ko ibice bingana na 97 ku ijana by’abana b’abakobwa bajya mw'ishuri. Yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eugenia Mukankusi.

XS
SM
MD
LG