Uko wahagera

Umurwayi Yarashe Umuganga Mubudage


Mu Budage inzego z’umutekano ziratangaza ko umurwayi yarashe umuganga arangije nawe ariyica mu bitaro bya Benjamin-Franklin biri hanze gato y’umujyi wa Berlin.

Polisi ivuga ko umuganga warashwe yakomeretse bikomeye akaba arimo kuvurwa. Iki gitero kije gikurikira ibindi bimaze iminsi bigabwa mu majyepfo y’Ubudage mu cyumweru gishize.

Ku cyumweru impunzi y’umuyasiriya yiturikije hanze ya hantu haberaga igitaramo akomeretsa abantu 15 mu mujyi wa Ansbach. Impunzi na none yakomerekeje abagenzi bane muri gari ya moshi mu mujyi wa Wuerzburg.

Leta ya Kiyisilima yahise itangaza ko ariyo yari inyuma y’ibyo bitero uko ari bibiri.
Na none ku wagatanu umuntu bivugwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe yagabye icyo gitero kunzu y’uburiro gihitana abantu icyenda.

XS
SM
MD
LG