Uko wahagera

Gahunda yo Gukingira Yatangiye mu Rwanda


Umuganga arakingira umwana
Umuganga arakingira umwana
Gahunda y’ikingira yatangiye mu Rwanda ku italiki 12 ikazageza ku ya 16 y’ ukwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2013. Bwana Geredi Muhoza wo mu ishami rishinzwe inkingo muri ministeri y’ubuzima mu Rwanda yaganiliye n’Ijwi rya Amerika adutangaliza uburyo iyo gahunda iteye. Yatubwiye ko harimo gurakingirwa abana bafite amezi 9 kugeza ku myaka 15.

Bwana Muhoza avuga ko bahabwa urukingo rukomatanyije rwo kubalinda indwara ya Rubeole n’indwara y’iseru. Harakingirwa kandi abana b’abangavu biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuli abanza n’abo mu mwaka wa gatatu w’amashuli yisubumbuye indwara canceri y’inkondo y’umura. Abana b’abakobwa bafite imyaka 12 n’abafite 14 batiga nabo bazakingirwa iyo ndwara.

Muri icyo cyumweru k’inkingo bwana Muhoza yatubwiye ko hazakorwa n’ibindi bikorwa bitandukanye harimo ibiganiro bijyanye no kwilinda indwara zituruka ku isuku nke no gukangulira abaturarwanda gukoresha inzitiramibu. Hazatangwa n’ikinini cya vitamin A ku bana bari hagati y’ibyumweru bitandatu bavutse kugera ku myaka itanu hamwe n’abagore batarengeje ibyumweru bitandatu babyaye.

Iki kinini cya vitamini A gifasha amaso mu byerekeye kubona no kutabona neza kigafasha mu byerekeye ubuzima bw’imyororokere no kwilinda indwara zimwe na zimwe nk’impiswi. Bwana Muhoza arashishikaliza abaturarwanda kwitabira iyi gahunda y’ikingira.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:48 0:00
Ibishamikiyeho

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:48 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG