Uko wahagera

Ishuri ry’Abafaransa Ryongeye Gufungura Imiryango mu Rwanda

Gufungura ishuri ry’Abafaransa mu Rwanda, bije bikurikira igikorwa cyo gufungura Ambasade, cyabaye mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009.

Nyuma y’imyaka ine guverinoma y’u Rwanda imaze ifunze ishuri ry’Abafaransa, ryongeye gufungura imiryango mu gihugu kuva ku ya 21 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2010. Ariko mu Rwanda, haracyari ibindi bikorwa by’Abafaransa bitarafungurwa, birimo inzu ndangamuco y’u Rwanda n’u Bufaransa, ndetse na Radiyo y’Abafaransa, RFI.

Ubuyobozi bw’iryo shuri bwatangaje ko ryatangiranye abanyeshuri 200, mu gihe ubusanzwe ryakira abanyeshuri 400. Ishuri ry’Abafaransa, kimwe n’ibindi bikorwa byabo mu Rwanda, birimo n’Ambasade, byafunzwe mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2006, ubwo u Rwanda rwacanaga umubano n’u Bufaransa. Nyirabayazana ni impapuro zita muri yombi abayobozi bakuru 9 bo mu rwego rwa gisirikare mu Rwanda, zatanzwe n’umucamanza w’umufaransa, Jean Louis Bruguiere.

Gufungura ishuri ry’Abafaransa mu Rwanda, bije bikurikira igikorwa cyabaye cyo kongera gufungura imiryango y’ Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda, mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009.

XS
SM
MD
LG