Uko wahagera

Umunyafurikazi Mu Buyobozi Bwa FIFA


Fatma Samba Diouf Samoura, Umunyamabanga Mukuru wa FIFA
Fatma Samba Diouf Samoura, Umunyamabanga Mukuru wa FIFA

Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru FIFA kuwa gatanu taliki 13 ukwezi kwa 5 umwaka wa 2016 ryashyizeho umunyamabanga waryo mukuru.Ni Fatma Samba Diouf Samoura umunyasenegalikazi. Abaye umugore wa mbere akaba n’umuntu wa mbere utavuka ku mugabane w’ubulayi ugiye kuri uwo mwanya.

Samoura ufite uburambe mu muryango w’abibumbye nta bunararibonye mu mupira w’amaguru ajyanye mu itsinda ry’ubuyobozi bwa FIFA.

Cyakora prezida wa FIFA Gianni Infantino afite icyizere cy’uko azafasha kugarurira iryo shyirahamwe icyizere ku isi nyuma y’ibibazo byagaragaye muri iryo shyirahamwe bijyanye na ruswa n’ibijyanye n’imari.

Infantino ati:“Yagaragaje ubushobozi bwo gushyiraho amatsinda no kuyayobora kandi yavuguruye uburyo imiryango itunganya neza akazi kayo. Ariko icy’ingenzi kuri FIFA asobanukiwe ko gukorera mu mucyo kandi ko kubazwa ibyo umuntu yakoze ariyo nkingi y’umuryango uyobowe neza kandi utunganya umurimo wawo”

Samoura azatangira ako kazi ke gashya hagati mu kwezi kwa 6 nyuma y’isuzuma rizakorwa na komite yigenga bareba ko yujuje ibyangombwa kuri uwo mwanya.

Uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FIFA Jorome Valcke w’umufaransa yirukanywe mu kwezi kwa mbere kandi yaciwe mu mupira w’amaguru igihe cy’imyaka 12 biturutse bibazo bya ruswa.

XS
SM
MD
LG