Uko wahagera

Polisi ya Masedoniya Yahanganye n'Abimukira


Polisi y'igihugu cya Macedoniya yarashe ibyuka biryana mu maso mu kivunge cy’abimukira bageragezaga kwurira uruzitiro ruri ku mupaka w’Ubugereki.

Abantu bagera kuri 30 bageragezaga kwurira uruzitiro kuwa gatatu tariki 13 ukwezi kwa 4 umwaka wa 2016 ku mupaka wa Idomeni ufunze mu majyaruguru y’Ubugereki.

Ibintu nk’ibi byaherukaga kuba ku cyumweru aho hantu, ubwo polisi yarasaga mu itsinda ry’abimukira ibintu byo kubasandaza birimo ibyuka biryana mu maso hamwe n’amazi. Bamwe barahakomerekeye.

Ku cyumweru taliki 10 ukwezi kwa 4 umwaka wa 2016, hari umuntu wari wakwije inyandiko z’ibihuha mu nkambi zavugaga ko umupaka ufunguye.

Abategetsi b’Ubugereki barega Masedoniya kuba yararengereye. Barimo kandi gukora amaperereza kugirango bamenye aho izo nyandiko zakwirajwujwe mu nkambi zaturutse.

Ibihumbi byinshi by’abimukira babayeho nabi mu nkambi ya Idomeni, kandi hakunda kuba urugomo.

Ababarirwa mu magana bemeye gukurwa mu nkambi bakajyanwa na za bisi ku bigo byakira abimukira ahandi mu Bugereki.

XS
SM
MD
LG