Uko wahagera

Equateur: Umutingito w’Isi Umaze Guhitana 272


Mu gihugu cya Equateur, muri Amerika y'amajyepfo, umubare w’abamaze guhitanwa n’umutingito w’isi ukomeje kwiyongera.

Perezida Rafael Correa yavuze ko abantu 272 bapfuye kandi uwo mubare byitezwe ko uzazamuka. Abantu barenga 2,500 barakomeretse.

Perezida Correa kuwa gatandatu taliki 16 ukwezi kwa 4 umwaka wa 2016 yari mu Butaliyani ubwo igihugu cye cyabagamo umutingito. Yahise agabanya iminsi y’uruzinduko rwe asubira mu gihugu gukurikirana ibikorwa by’ubutabazi.

Avugira i Manta kamwe mu duce twazahajwe n’umutingito, Correa yavuze ko ubu icyihutirwa ari ugushakisha abarokotse. Yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ko hari abarusimbutse munsi y’ibisigazwa by’amazu.

Correa yavuze ko umutingito w’isi wo ku gipimo cya 7.8 ariwo mutingito uzahaje Equateur kuva mu 1949 ubwo uwabaye i Ambato wicaga abantu ibihumbi byinshi.

XS
SM
MD
LG