Uko wahagera

MSF: Hakenewe Amezi 6 yo Gukumira Icyorezo cya Ebola


Uburyo bukoreshwa mu Kwirinda Ebola
Uburyo bukoreshwa mu Kwirinda Ebola

Umuyobozi w’umuryango w’ubutabazi Medecins sans Frontieres avuga ko icyorezo cya Ebola muri Afurika y’uburengerazuba cyihuta cyane kurusha uko abakora ubutabazi bashobora kugikumira.

Perezida wa MSF Joanne Lui yavuze ko hakenewe uruhare rukomeye rwa OMS, ishami rya ONU ryita ku buzima kw’isi, kugirango Ebola icururuke. Ibyo yabitangaje ageze I Geneve mu Busuwisi nyuma y’iminsi icumi yari amaze mu ruzinduko mu bihugu byagarijwe n’icyo cyorezo.

Madame Lui yatangaje ko bizafata amezi agera kuri atandatu kugirango Ebola ikumirwe. Taliki ya 14/08/2014, ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, ryaburiye abantu ko uburemere bwa Ebola busa nk’aho bwasuzuguwe.

OMS yatangaje ko abantu 1069 bamaze guhitanwa na Ebola uyu mwaka muri Guinea, Liberia na Sierra leone. Abamaze kwandura bagera hafi ku bihumbi 2000.

XS
SM
MD
LG