Uko wahagera

Dr. Sezibera ku Buyobozi bw'Afurika y'Uburasirazuba


Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba ufite umunyamabanga mukuru mushya. Uwatorewe uwo mwanya ni Dr. Richard Sezibera, wari usanzwe ari ministri w’ubuzima mu Rwanda.

Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba ufite umunyamabanga mukuru mushya. Uwatorewe uwo mwanya ni Dr. Richard Sezibera, wari usanzwe ari ministri w’ubuzima mu Rwanda. U Rwanda rwahataniraga uyu mwanya n’igihugu cy’u Burundi byinjiriye rimwe muri uwo muryango.

N’ubwo igihugu kegukanye uwo mwanya cyari kizwi, izina ry’umuntu ryatangajwe ku mugaragaro mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango iteraniye Arusha muri Tanzaniya. Asimbuye kuri uwo myanya umunya Tanzaniya Bwana Juma Mwapachu. Manda y’Umunyamabanga mukuru imara imyaka itanu. Dr Sezibera ni we Munyarwanda wa mbere ubaye umunyabanga mukuru w’uwo muryango, ugizwe n’ibihugu bitanu: U Rwanda, u Burundi, Tanzaniya, Kenya na Uganda.

Dr. Richard Sezibera yakoze imirimo ya politiki itandukanye. Yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, n’intumwa yihariye ya Perezida Kagame mu karere k’ibiyaga bigari mu gihe kari kugarijwe cyane n’umutekano muke. Umwofisiye ufite ipeti rya Major mu ngabo z'u Rwanda, yari minisitiri w’ubuzima guhera mu mwaka w’i 2008.

Dr. Richard Sezibera, wari minisitiri w’ubuzima abaye uwa kabiri uvuye muri guverinoma nyuma y’uwari minisitiri w’umuco na siporo Habineza Yozefu weguye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2011.

XS
SM
MD
LG