Uko wahagera

Deo Mushayidi Yakatiwe Gufungwa Zeru


Bwana Deo Mushayidi, agiye kumara imyaka isigaye y’ubuzima bwe muri gereza.

Urukiko rukuru rwakatiye Deo Mushayidi gufungwa zeru.Umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Bwana Deo Mushayidi, agiye kumara imyaka isigaye y’ubuzima bwe muri gereza. Byemejwe n’urukiko rukuru rwamukatiye igifungo cya burundu. Urwo rukiko rwamuhamije ibyaha bitatu muri birindwi yashinjwaga n’ubushinjacyaha. Urubanza rwasomwe nyir’ubwite adahari.

Urukiko rukuru rwahamije Mushayidi icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda akoresheje intambara. Icyi cyaha ni nacyo cyatumye rumukatira gufungwa ubuzima bwe bwose. Rwanamuhamije kandi icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho. Bunamuhamya n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Urukiko rukuru rwahanaguyeho Mushayidi icyaha cyo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, runamuhanaguraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside, runamuhanaguraho kandi icyaha cy’ivangura ndetse n’icy’amacakubiri.

Abunganira Mushayidi bahise batangariza urukiko rukuru ko batishimiye na gato igihano rwakatiye uwo bunganira, barutangariza ko bajuririye urukiko rw’ikirenga. Imbere y’urwo rukiko niyo mahirwe ya nyuma Mushayidi asigaranye, kugira ngo abe yagirwa umwere cyangwa yagabanirizwa igihano. Mu byaha 7 aregwa, Mushayidi yemeyemo kimwe cyonyine cyo gukoresha inyandiko mpimbano

Bwana Deo Mushayidi ni umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda wakoreraga politiki hanze yarwo ari naho yafatiwe. Hari mu kwezi kwa 3 mu mwaka 2010 ubwo yafatirwaga mu gihugu cya Tanzaniya kikamushyikiriza u Burundi nabwo bukamuha u Rwanda.

Bwana Deo Mushayidi ni Perezida w’ishyaka PDP- Imanzi. Urukiko rukuru rwasomye uru rubanza kuya 17 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2010.

XS
SM
MD
LG