Uko wahagera

Demokarasi mu kigobe cy’Abarabu


Mu kigobe cy’Abarabu bari mu matora ya mbere ya nyuma y’aho imyivumbagatanyo itangiriye mu bihugu binyuranye.

Muri Emira z’Abarabu zunze ubumwe no muri Bahrain batoye kuwa gatandatu ushize. Muri Arabiya Saudite, inteko z’uterere za nyuma zigizwe n’abagabo gusa zizatorwa kuwa kane w’iki cyumweru. Naho muri Oman bazatora mu kwezi gutaha.

Umwami Abdallah w’Arabiya Saoudite yahaye abali n’abategarugoli uburenganzira bwo gutora no gutorwa. Bazabitangira mu 2015 kandi ku rwego rw’akarere gusa, Ni ubwa mbere kuko ubusanzwe abali n’abategarugoli badatora muri Arabiya Saudite. Ni intambwe y’igitangaza muri icyo gihugu gikomeye cyane ku mahame n’amatwara ya gakondo.

Muri Emira z’Abarabu zunze ubumwe, abaturage bagombaga gutora abantu 20 bo kujya mu nteko ishinga amategeko. Kugeza ubu, bimaze kugaragara ku buryo budasubirwaho ko byibura umutegarugoli umwe yatsindiye intebe muri iyo Nteko. Aba-candidats 20% bari abali n’abategarugoli. Inteko ishinga amategeko ya Emira z’Abarabu zunze ubumwe igizwe n’abantu 40. 20 batorwa n’abaturage, abandi 20 bashyirwaho n’umukuru w’igihugu.

Muri Bahrain, abaturage batoye abadepite 18 bagomba gusimbura ab’ishyaka al-Wefaq ryasohotse mu nteko ishinga amategeko mu kwezi kwa kabili gushize mu rwego rwo kwamagana ubwicanyi bwa leta ya cyami kuri rubanda rwari mu myigaragambyo. Al-Wefaq n’andi mashyaka atavuga rumwe n’umwami ntibagiye mu matora yo kuwa gatandatu ushize.

Abahanga babisesengura bavuga ko n’ubwo ari amatora adatanga ubutegetsi busesuye bwose ariko ko akenewe byibura nk’intambwe ya mbere ishobora kuzageza abaturage kuri demokarasi nyayo mu myaka itaha, cyane cyane ko barimo bakanguka, by’umwihariko urubyirko, abali n’abategarugoli.

Abategetsi b’ibihugu byo mu kigobe cy’Abarabu nabo bavuga ko bashaka demokarasi koko, ariko ko bikwiye kugenda buhoro buhoro kugirango impinduka zidatera akaduruvayo.

XS
SM
MD
LG