Uko wahagera

Kinyarwanda: Abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu muri Masisi


Gufata abagore ku ngufu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo si iby’abarwanyi bo mu mitwe yigometse ku butegetsi bonyine gusa. Abaturanyi nabo barabikora.

Umutegarugoli w’imyaka 50 y’amavuko yafashwe ku ngufu n’abasore babili bari bambaye imyenda ya gisilikali. Bamusanze mu ishyamba arimo ashaka ibiryo by’abana be. Bamusize ari intere aza gutahurwa n’abaturanyi baramutahana. Yamaze umwaka wose mu rugo ataravurwa, umuryango waramutereranye. Abaturanyi babonye akomeza kuremba bamujyana kwa muganga. Na n’ubu aracyafite ibikomere n’ukuguru kumwe gusa n’ukwakutse.

Naho umwana w’umukobwa w’imyaka 9 y’amavuko yonyine gusa. Yafashwe ku ngufu n’umugabo w’umuturanyi we. Yamusanze mu rugo, iwabo bose bagiye ku rusengero. Umwana yaratatse abura uwamutabara. Aho iwabo bagarukiye, mama we yamujyanye kwa muganga.

XS
SM
MD
LG