Uko wahagera

Congo: Kwibasira abafashwe ku ngufu biriyongera


11
11

Muri Republika iharanira demokarasi ya Congo, ubucamanza bwafashe icyemezo cyo guhagarika gukurikirana abakekwaho ibyaha byo gufata abagore, abagabo n’abana ku ngufu.

Umuryango w’Abibumbye usobanura ko icyo cyemezo gikomeye cyatewe n’uko uko anketi zigenda zitera imbere ni nako abahohotewe n’abandi batangabuhamya nabo bagenda bibasirwa kurushaho. Abagenzacyaha bari bamaze kuvugana n’abahohohotewe n’abatangabuhamya bose hamwe 150.

Abagore, abagabo n’abana 387 bafashwe ku ngufu mu ntara ya Kivu ya ruguru yo mu burasirazuba bwa Republika iharanira demokarasi ya Congo mu mpera z’ukwezi kwa kalindwi no mu ntangiliro z’ukwa munani mu mwaka ushize. Umuryango w’Abibumbye wemeza ko byari byateguwe neza, bityo bikaba byafatwa nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.

Ku babikoze, Umuryango w’Abibumbye utunga agatoki abahoze mu ngabo za government ya Congo, umutwe witwara gisilikali w’aba-Mai-Mai n’inyeshyamba z’Abahutu b’Abanyarwanda. Kugeza ubu, umuntu umwe rukumbi ni we wenyine wakatiwe n’ubucamanza muri ibyo byaha.

XS
SM
MD
LG