Uko wahagera

Politikiti , Itangazamakuru, n’Uburenganzira bw’Ikiremwa Muntu mu Rwanda


Ihunga n’ ifungwa ry’abanyepolitiki n’abanyamakuru banenga ubutegetsi buriho, ibibazo ku mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, ubwoba bwo kuvuga, ni bimwe mu bibazo byagarutse mu nama iherutese kuba mu Rwanda

Impaka mu Rwanda, k’ubwisanzure bwa politikiti, bw’itangazamakuru, n’ubureganzira bw’ikiremwa muntu. Ihunga n’ ifungwa ry’abanyepolitiki, ibibazo ku mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, ifungwa n’ihunga ry’abanyamakuru banenga ubutegetsi buriho, ubwoba bwo kuvuga, ni bimwe mu bibazo byagarutsweho. Sociyete civile yo mu Rwanda igizwe n’imiryango 15 niyo yateguye iyo nama.

Abari muri izo mpaka zagiwe bwa mbere mu Rwanda, bari biyemeje kuvugisha ukuri ku bibazo bigaragara muri izo nzego eshatu. Bamwe nti baciye k’uruhande, beruye bashimangira ko urubuga rwa politki kimwe n’itangazamakuru biri mu kagozi mu Rwanda. Babigaragaje berekana ko amashyaka amwe yemerwa byihuse, byagera ku mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ibintu bigahinduka. Ku itangazamakuru naryo bikagenda gutyo. Abandi bagaragaje ko imvugo y’abanyepolitki itandukanye n’ibintu bibera mu gihugu: Abaturage nta ruvugiro bafite bategeshwa igitugu, ibintu byose babiturwa hejuru. Ibikorwa bikaba bitandukanye n’amagambo.

Ubwo Dr. Speciose Uwiherecyeje, umunyarwandakazi uba mu buhungiro muri Zambiya yavugaga, yahinduye ibintu. Yagaragaje ko badashobora gutaha mu gihe abasangiye ubutegesti batangiye gusubiranamo. Yabajije mu by’ukuri icyo Gen. Kayumba na Col. Karegeya bakoze cyatumye bahunga. Kimwe na bagenzi be bari baturutse mu mahanga, yagaragaje kandi ko n’ubwo ari mu Rwanda nta cyizere afite cyo kurusohokamo ari muzima

Ibi bibazo byanagarutsweho na bamwe mu bitabiriye iyi nama. Umwe mu banyepolitiki bayitabiriye, akaba ari Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheih Mussa Fadhir Harelimana, yamusubije ko Gen. Kayumba na bagenzi be bahunze ubugambanyi, ubujura no gushaka guhirika ubutegetsi buriho.

Iyi nama yitabiriwe n’imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta, abanyepolitiki, bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga, hamwe n’inzego z’umutekano. Amashyaka ataremerwa akorera imbere mu gihugu kimwe n’akorera mu mahanga akunze kunenga cyane urubuga rwa politiki , ubwisanzure bw’itangazamakuru n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda nti yatumiwemo.

Abitabiriye iyi nama bavuze ko bazashyikiriza guverinoma imyanzuro itandukanye yayivuyemo.

XS
SM
MD
LG