Uko wahagera

Charles Taylor wa Liberiya Afungiwe mu Bwongereza


Charles Taylor wahoze ari perezida wa Liberiya yafungiwe mu Bwongereza
Charles Taylor wahoze ari perezida wa Liberiya yafungiwe mu Bwongereza
Uwahoze ari perezida wa Liberiya Charles Taylor, yimuriwe muri gereza yo mu Bwongereza, aho azarangiriza igihano cy’imyaka y’igifungo.

Urukiko rushyigikiwe na ONU rwashyiriweho Sierra Leone, rwamukatiye, ruvuga ko Taylor yashyikirijwe abayobozi ba gereza yo mu Bwongereza kuwa kabiri taliki ya 15 y’ukwa cumi umwaka wa 2013.

Mu mwaka wa 2012, urwo rukiko rwohariye rukorera I La Haie mu Buhollandi rwasanze Taylor ahamwa n’ibyaha 11 by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu kubera gutera inkunga abarwanyaga ubutegetsi muri Sierra Leone. Ni mu ntambara yamaze imyaka 11 yarangiye mu mwaka wa 2002.

Abashinjacyaha bavuga ko Taylor yahaga intwaro abarwanya ubutegetsi, nabo bakamuha za diyama. Abo barwanya ubutegetsi bazwiho cyane kuba barafashe abagore ku ngufu, ubwicanyi no guca abasivili ibice by’umubiri.

Charles Taylor ni we muntu wabaye umukuru w’igihugu wahamijwe icyaha n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ruhoraho, kuva abayobozi b’abaNazi bakatiwe nyuma y’intambara ya kabiri y’isi. Taylor ufite imyaka 65 y’amavuko, yakomeje kuvuga ko ari umwere.

Taylor yari yasabye kurangiriza igihano ke mu Rwanda, aho gufungirwa mu Bwongereza, kugirango abe ari hafi y’umuryango we.
XS
SM
MD
LG