Uko wahagera

Burundi: Komisiyo y’Igihugu y’Ukuri Iracyafite Inzitizi


Hashize amezi agera ku icyenda mu Burundi hashinzweho komisiyo y’igihugu y’Ukuri (Umurwi wo kuvugana ukuri no gusubiza hamwe).

Nk’uko tubikesha umuyobozi w’iyo komisiyo Musenyeri Jean Louis NAHIMANA wo mu idini katorika bimwe mu bikorwa by’ingezi iyo komisiyo izaba ishinzwe harimo, gushakisha ukuri no gukora iperereza ku mateka yaranze Uburundi kuva bubonye ubwigenge kugeza mu mwaka wa 2008, gushira ahagaragara amahano yabaye mu gihugu, kumenya abantu bahitanywe n’intambara zabaye mu gihugu, no kumenya abagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

Kugeza ubu ariko, iyo komisiyo ntiratangira ibikorwa nyirizina byo gukora ubushakashatsi no kwakira ubuhamya ku bibazo byagiye biba mu Burundi, kuko ngo hakiri byinshi bikibazitiye. Mugenzi wacu Eddie Rwema uri I Bujumbura mu Burundi, yaganiriye n’umuyobozi w’iyo komisiyo akaba adufitiye inkuru ikurikira.’

Burundi: Komisiyo y’Igihugu y’Ukuri Iracyafite Inzitizi
please wait

No media source currently available

0:00 0:29:09 0:00

XS
SM
MD
LG