Uko wahagera

Amerika Yiteguye Gufasha mu Biganiro Bihuza Abarundi


Umuvugizi wa Ministeri y'Ububanyi n'Amahanga wa leta zunze ubumwe z'Amerika

Umuvugizi wa Ministeri y'Ububanyi n'Amahanga wa leta zunze ubumwe z'Amerika

Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika iratangaza ko iri mu biganiro n’ibihugu bitandukanye ndetse n’abayobozi bo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, hagamijwe kwihutishwa icyifuzo cyo gusubukura ibiganiro bihuza Abarundi, biyobowe n’amahanga.

Nk'uko umuvugizi w’iyo ministeri abivuga, mu cyumweru gishize, akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye katoye umwanzuro usaba ko ibiganiro bidaheza bihita bitangizwa.

Uwo mwanzuro kandi wamaganye ubwicanyi, no guhonyora uburenganzira bwa muntu bivugwa mu Burundi, kanasaba Uburundi gukorana n’abahuza bo mu karere mu guhita batumiza ibiganiro bidaheza n’umwe.

Uwo muvugizi yakomeje ashimangira ko Amerika yiteguye gutanga ubufasha aho bukeneye kugirango ibiganiro bitangizwe mu maguru mashya.

XS
SM
MD
LG