Uko wahagera

Burundi: Amatora y’Abadepite Azakorwa nk’uko Biteganijwe


Burundi Political Tensions
Burundi Political Tensions

Komisiyo y’amatora mu Burundi itangaza ko itora ry’Abadepite rizakorwa tariki ya 29 y’ukwa gatandatu

Umuyobozi wa komisiyo y’matora mu Burundi Abmasaderi pieerre Claver Ndayicariye ytangarije Ijwi ry’Amerika ko amatora y’abadepite n’abajyanama ba za komini azakorwa ku matariki ateganijwe.

Yasobanuye ko ibikoresho bya ngombwa by’amatora byarangije kugezwa mu ma komini, ku buryo tariki ya 29 y’ukwezi kwa gatandatu, abaturage basabwa kuzazindukira ku biro by’amatora.

Ni mu kiganiro kihariye yagiranye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eddie Rwema.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:49 0:00

XS
SM
MD
LG