Uko wahagera

Amerika Izakaza Urugamba Kuri Leta ya Kiyisilamu


Sekereteri w’ingabo wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yageze muri Iraki kuwa mbere taliki 18 ukwezi kwa 4 umwaka wa 2016. Yagiye kuvugana n’abayobozi b’ingabo z’Amerika hamwe n’abayobozi ba Iraq k’uburyo Amerika yakaza imirwano ku mitwe y’abarwanyi ba Leta ya Kiyisilamu muri Iraki no muri Siriya.

Avugana n’abanyamakuru muri Leta ziyunze z’Abarabu kuwa gatandatu taliki16 ukwezi kwa 4 umwaka wa 2016, bwana Carter yumvikanishije ko perezidanse y’Amerika izemeza ibyasabwe. Ubwo yari ku kibuga cy’indege cya gisirikare Al Dhafra hafi ya Abu Dhabi, Carter yaragize ati; “Twiteguye ibindi bikorwa. Ibyo birahera mu kirere kugera ku butaka. Mwitege ko tuzakora ibirenze ibyo mwabonaga”

Leta zunze Ubumwe z’Amerika yayoboye urugaga rw’ingabo ku bitero byo mu kirere k’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, hamwe n’ibindi bikorwa ibirmo ubutasi no gucunga ikirere.

Uruzinduko rwa Carter mu karere rubaye mu gihe Leta zunze ubumwe z’Amerika isuzuma uburyo yakwongera umubare w’abasilikare b’Amerika muri Iraki.

Carter yabwiye abanyamakuru ko ingabo z’Amerika ziri ku butaka zizakomeza gutuma ingabo zo mu karere zibasha gukomeza gukora akazi kazo ko atari ukuzisimbura.

XS
SM
MD
LG