Uko wahagera

Ese coup d’Etat zigarutse hamwe na hamwe muri Afrika ziracyenewe koko?


Abazikora baba bavuga ngo barashaka kuzana demokarasi nyayo. Aho ntibaba babeshya?

Ku italiki ya 22 y’ukwezi kwa gatatu gushize, abasilikali bo muri Mali, bayobowe na Capitaine Amadou Sanogo, bahiritse ubutegetsi. Mali yari imaze imyaka 20 muri demokarasi. President Amadou Toumani Toure yiteguraga gutanga ubutegetsi nyuma y’amatora yagombaga kuba ku italiki ya 29 y’uku kwezi kwa kane. Usibye muri Mali, coup d’Etat za gisilikali zayibanjirije muri Mauritania mu 2008, muri Guinea mu 2009, no muri Niger mu 2010.

Aho hose, abasilikali basobanuye ko bahiritse ubutegetsi bwananiwe, cyangwa umukuru w’igihugu urimo ukora byose kugirango agundire ingoma ubuziraherezo. Abahanga bemeza ko hari ibyo coup d’Etat ishobora gukiza koko, ariko ko itagomba kuramba ku butegetsi. Ni ko Gilles Yabi abibona. Gilles Yabi ni umuyobozi w’umuryango International Crisis Group, ICG, ishami ry’Afrika y’uburengerazuba.

Aragira, ati: “Birumvikana ko ntawashyigikira ko habaho ubutegetsi bwa gisilikali. Ariko hari ubwo hashobora kubaho ibihe bidasanzwe, igihugu kiri mu gihirahiro. Dufate urugero rwa Guinea-Conakry. Yego ingoma ya President Lansana Conte yari ishingiye ku itegekonshinga ariko mu by’ukuli inkingi nyazo zayo zari igisilikali. Amaze gupfa, inteko ishinga amategeko yatakaje ishingiro ryayo kuko itari yaratowe. Kandi president wayo ni we wagombaga gusimbura umukuru w’igihugu by’agateganyo. Buri wese yari azi neza ko adashobora gukura igihugu mu nzibacyuho mu buryo bwa demokarasi.

“Bose rero babonaga coup d’Etat ya gisilikali ishoboka, ariko na none bakibaza bati: “Niba se ibaye, hazakurikiraho iki? Ese izategurira igihugu amatora nyayo?” Hari igihe rero biba ngombwa, ariko bene ubwo butegetsi bwa gisilikali bugomba kumara igihe gito gishoboka, bukihutira kugeza igihugu ku mpinduka nyayo ya demokarasi. Coup d’Etat iba irimo imitego. Rubanda rugomba gukurikiranira hafi cyane bene ibyo bihe bidasanzwe kuko abasilikali bashobora kubabeshya.”

Andrew Miller ni umushakashatsi mu kigo cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika cyitwa Council on Foreign Relations. Mu 2011, yayoboye imilimo y’ubushakashatsi ku mateka ya coups d’Etat zo muri Afrika. Basanze kuva mu 1945 kugera mu 2008, coups d’Etat zabaye, zateguwe ariko ntizikorwe, n’izaburiyemo zose hamwe ari 363. Eshanu muri zo zabyaye ubutegetsi bumwe bw’igitugu giteye ubwoba.

Abahanga bemeza ko ingoma ya gisilikali idakora neza kurusha iya gisivili: si yo ituma ibiciro by’ibitunga rubanda bigabanuka, si yo ica ruswa, si yo ica umutekano muke. Nyamara abasikali buri gihe ntibazabura impamvu zo guhirika ubutegetsi. Gilles Yabi wo muri ICG asanga umuti ari ukuvugurura inzego z’umutekano guhera mu mizi zubakiyeho zasigiwe n’abakoloni, gushyiraho inzego z’ubutegetsi zifite inkingi zikomeye kandi zirambye, no kumvisha rubanda ko ubutegetsi bwabo, demokarasi, ari bwo bubereye, ko atari umurimbo.

XS
SM
MD
LG