Uko wahagera

Amnesty: Abanyongwa bariyongera ku isi


Umubare w’abantu bakatirwa urwo gupfa bicwa wariyongereye cyane ku isi ku rwego rurenga 50%, mu mwaka ushize. Ni ko umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International uvuga.

Ni ubwa mbere muri iyi myaka 25 ishize abantu barenga 1600 banyonzwe. Amnesty International ivuga ariko ko uwo mubare ushobora kuba ari muto kurushya ukuri, kuko nk’igihugu cy’Ubushinwa kitavugwa mu cyegeranyo cya Amnesty International.

Ibihugu biri ku isonga, byanyonze abantu benshi, ni Irani, Arabia Saoudite na Pakisitani. Leta zunze ubumwe z’Amerika iza ku mwanya wa gatanu.

XS
SM
MD
LG